← Back to Insights

Dore uburyo 5 wagira abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga ukabikoreramo n'amafaranga mu Rwanda

A
Aime Medard Niyokwizerwa12 April 2026

Mbese ujya wifuza kugira abagukurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga nka TikTok, Instagram cyangwa NiHabit, ukagerageza ibyo utekereza ko byakora ariko ukabona bidakunda?

Muri iyi post ngiye kukwereka uburyo butanu wakongera umubare w'abagukurikira ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda ndetse ukanabikoreramo amafaranga, ukabikora nk'akazi kawe ka buri munsi atari ukwishimisha gusa


1.Menya abantu ugenera content zawe

Muri posts zawe jya wirinda kuvangavanga contents z'ubwoko butandukanye, jya ugerageza contents zawe zibe zivuga ku bintu byerekeranye ku buryo umuntu ugukurikira aba azi contents akunda kubona ubwoko bwazo, ibyo bituma na alogarithm ya platform imenya neza abantu igomba kwereka contents zawe ba nyabo bityo ukagira abafollowers.


2. Koresha ururimi abantu ugenera contents zawe bumva neza

Niba uri umunyarwanda, na contents zawe ukaba uzigenera abanyarwanda cyane, gerageza gukoresha ururimi bumva kuberako bituma bareba video yawe igihe kinini ibyo bigatuma platform iyereka abantu benshi, bityo bikakongerera abafollowers


3. Ba umuntu uhozaho muri contents zawe

Niba utangiye gukora contents ba umuntu uhozaho muri contents ukora, wicika intege mu cyumweru kimwe kubera ko utagize abafollowers 1000 ako kanya cyangwa utagize likes nyinshi kuri posts zawe.

Kuba utagize likes nyinshi si uko abantu batakunze contents zawe, ahubwo ni uko platform itarabona ko uri serie cyane ngo itangire kwereka abantu benshi contents zawe

Wicika intege nyuma y'igihe ibintu bizaba bisa n'ibyikora


4. Jya usangiza contents zawe ku zindi mbuga

Niba washyize contents zawe ku rubuga nka NiHabit, jya uhita usangiza iyo reel ku bantu bagukurikira ku zindi mbuga nka Facebook, WhatsApp n'ahandi kuko bituma ugira engagement nyinshi igihe abantu banyuze kuri iyo bakaza kureba iyo video bigatuma platform isunika video yawe ikarebwa n'abantu bityo abantu benshi baragukurikira kuko baba babonye contents zawe


  • Iyo upostinze kuri NiHabit, winjira muri Creator Pool.
  • Uko abantu bareba (views) n’uko bishimira ibyo wakoze (engagement), niko ubona amafaranga kuri Mobile Money buri mpera z’ukwezi muri Creator PayOut.

  • 5. Koresha urubuga NiHabit kugira ngo winjize amafaranga (Monetization) uri mu Rwanda

    Iri niryo banga kugira ngo winjize amafaranga muri contents zawe mu Rwanda, mu gihe TikTok na Instagram biguha views n'abafollowers gusa, NiHabit yo igufasha kwinjiza muri contents zawe mu buryo butandukanye nko muri:

  • Creator PayOut: iyi ni monetization system yo ku rubuga rwa NiHabit, aho kuri buri tariki yanyuma y'ukwezi ubona amafaranga bitewe na engagements wagize muri contents washyize kuri uru rubuga
  • Tips: Iyi ni feature yo ku rubuga rwa Nihabit, aho umuntu wakunze content yawe ashobora guhita akwihera Tip y'amafaranga ushobora guhita ubikuza ako kanya kuri MoMo yawe.
  • Kwamamaza: Ku rubuga rwa NiHabit haba hariho business zishaka kwamamaza ibicuruzwa, abahanzi bamamamza indirimbo zabo ndetse n'amafilimi agiye gusohoka aba yamamazwa, rero nk'umucontent creator iyo ufite abafollowers bikwemerera gukorera amafaranga mu kwamamaza kuri uru rubuga.
  • Exclusive contents: Uramutse ufite content zihariye ushaka kuzajya uha abantu bakoze subscription gusa, ukora VIP Room aho ushyira contents zirebwa n'abantu bakoze subscription kuri VIP Room yawe gusa

  • ✍️ Kugira followers benshi si intego ya nyuma ukwiye kugira nk'umucontent creator, ahubwo intego ni ukubyaza umusaruro abagukurikira.

    Tangira uyu munsi gukoresha urubuga rwa NiHabit kuri nihabit.com utangire kwinjiza amafaranga nk'abandi ba Creator ba mbere mu Rwanda


    Share this insightWhatsAppTwitterFacebookLinkedIn
    🌍

    Join the African Creative Revolution

    Ready to turn your creative habit into a sustainable business?

    Create Your Account